Meta - Uburyo bushya bwo kurwanya ubutekamutwe kuri Facebook, Messenger na WhatsApp
Sosiyete Meta, ifite imbuga nka Facebook, Messenger na WhatsApp, yatangaje ikoranabuhanga rishya rigamije kurwanya uburiganya bwo kuri interineti (online scams) bukomeje kwiyongera ku isi.
Isosiyete ivuga ko abatekamutwe bakoresha interineti bagenda barushaho gukoresha uburyo buhanitse bwo gushuka abantu, ari yo mpamvu Meta ivuga ko nayo iri gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI) kugira ngo ibashe kubatahura vuba.
Imibare igaragaza ubukana bw’uburiganya
Meta ivuga ko mu mwaka wa 2025 yakuyeho amatangazo arenga miliyoni 159 yari agamije gushuka abantu.
Muri uwo mwaka kandi, sosiyete yakuyeho konti zirenga miliyoni 10.9 kuri Facebook na Instagram zari zifitanye isano n’imiryango ikora uburiganya ku rwego mpuzamahanga.
Imibare y’ingenzi mu kurwanya scams
- 159 miliyoni z’amatangazo ya scam yakuweho muri 2025
- Konti miliyoni 10.9 zafunzwe ku mbuga za Meta
- 150,000 konti zafunzwe mu gikorwa cyahurijeho inzego z’umutekano ku isi
Uko AI iri gufasha gutahura uburiganya
Meta ivuga ko AI ishobora gusesengura ibintu byinshi icyarimwe birimo inyandiko, amashusho ndetse n’uburyo konti ikora kuri interineti.
Ibi bituma sosiyete ishobora gutahura uburiganya butandukanye nko kwiyitirira ibyamamare cyangwa ibigo ndetse no gukoresha imbuga ziganisha ku ma website asa n’ayemewe.
Ibikoresho bishya byo kurinda abakoresha
Meta yatangaje ibikoresho bishya bigamije kuburira abakoresha mbere y’uko bagwa mu mutego w’abatekamutwe.
Amaburira kuri Facebook
Facebook izajya iburira abakoresha igihe babonye request ya friend ishobora kuba ifite ibikorwa biteye amakenga.
Umutekano kuri WhatsApp
WhatsApp izajya iburira abakoresha igihe hari umuntu ugerageje guhuza konti yabo ku gikoresho gishobora kuba ari uburiganya.
Ubufatanye n’ibigo n’inzego z’umutekano
Meta ivuga ko kurwanya uburiganya bitashoboka hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa, ari yo mpamvu ikorana n’ibigo bitandukanye ndetse n’inzego z’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Mu gikorwa cyahuriyemo inzego zirimo FBI n’igipolisi cya Thailand, abashakashatsi ba Meta bafunze konti zirenga 150,000 zari zifitanye isano n’imiyoboro ikora uburiganya.
Kurwanya uburiganya ku rwego rw’isi bisaba ubufatanye hagati y’ibigo by’ikoranabuhanga, inzego za Leta n’imiryango mpuzamahanga.
— Nathaniel Gleicher, Meta
Ubufatanye n’ibigo bikomeye ku isi
Mu nama mpuzamahanga yabereye i Vienna muri Austria, Meta yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo 11 bikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga n’ubucuruzi.
- Adobe
- Amazon
- Microsoft
- OpenAI
Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bwo gufatanya mu kurwanya uburiganya bwo kuri interineti bugenda bwiyongera ku isi.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)