MTN Group yatangaje ko igiye guhagarika porogaramu ya Ayoba
Muri uku kwezi kwa Werurwe, MTN Group yatangaje ko igiye gushyiraho urubuga rushya ruzaba ruriho serivise nyinshi zitandukanye, zari zisanzwe zibarizwa ku ma porogaramu yayo atandukanye Urugero nka Ayoba .
Kuki ‘Ayoba’ yahise ihagarikwa?
Uwo mwanzuro wafashwe hashyingiwe k’umurongo mushya wiswe ‘Ambition 2023’ iki kigo cyafashe, wo koroshya imitangire ya serivisi zacyo, binyuriye mu kuzihuriza hamwe. Iyi porogaramu yari isanzwe itanga serivise zirimo:
Serivise iyi porogaramu yari isanzwe itanga
- Kohererezanya ubutumwa
- Guhamagarana ku majwi n’amashusho
- Imyidagaduro: Imiziki, Amakuru, Ubugeni, Imikino...
- Mu bihugu bimwe na bimwe, Ayoba yagiraga serivisi za Mobile Money
Amateka ya ‘Ayoba’
Ayoba yatangiye mu mwaka wa 2019. Aho hari mu igeragezwa ryo kubaka porogaramu yari kuba ihuriyemo serivice nyinshi cyane muri Afurika yose(‘Super App’ mu Cyongereza). Uko imyaka yagiye ihita, Ayoba yarakunzwe ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2023 imibare yagaragaje ko bantu miliyoni 35 bayikoreshaga buri kwezi. Nyuma y’igihe abayikoresha bagiye bagabanuka cyane, ahanini bitewe:
Ihagarikwa rya Interineti y’ubuntu
Mu bice bimwe na bimwe, abakoreshaka Ayoba bahabwaga interineti y’ubuntu guhera kuri 50MB kuzamura, cyane cyane zifashijwaga mu gukoresha iyi porogaramu.
Abakeba
Serivisi nyinshi Ayoba yatangaga, hari izindi porogaramu zubatse izina ku isi zizitanga. Urugero nka WhatsApp.
Gahunda y’ihagarikwa ryiyi porogaramu
Imirimo yo guhagarika iyi porogamu yaratangiye, aho guhera ku itariki ya 20 Werurwe iyi porogaramu yakuwe kuri App Store, ikaba itakiri no kuri PlayStore.
“Kuva kuya 20 Werurwe, Ayoba ntizongera kuboneka kuri ‘app stores’. Nusiba iyo porogaramu nyuma yiyo tariki, ntuzabasha kongera kuyishyira mu gikoresho cyawe.”
— Ubutumwa bwahawe abakoresha Ayoba
Ejo hazaza
MTN Group irimo gukora amavugurura menshi, ikaba itangaza ko ari kugira ngo irusheho gutanga serivisi zinoze hano ku mugabane wa Afurica.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)