Inkuru irambuye

Amerika ifite umushinga w’igihe kirekire yise ‘Artemis Program’ wo kujyana abanyamerika ba bahanga mu by’isanzure ku kwezi. Uyu mushinga ugabanyije mo ibice bitanu, aho ubu hakurikiyeho igice cyawo cya 2 nyuma y’icya mbere cyabaye muri 2022.

Featured blog image
Bimenye 36

Kuri uyu wa 1 Mata 2026, Amerika irohereza ku kwezi icyogajuru kirimo abantu 4

Author

Nibyo

Umwanditsi

Kuri uyu wa Gatatu, abanyamerika bane, Reid Wiseman, Victor Glover, Christina Koch (Umugore wa mbere ugiye ku kwezi) na Jeremy Hansen, baratangira urugendo ruteganyijwe kumara iminsi 10, berekeza mu kirere cy’ukwezi.

Biteganyijwe ko umushinga wa ‘Artemis Program’ uzagira ibice 5. Igice cya mbere, Artemis I, cyabaye ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 ubwo NASA yoherezaga mu isanzure icyogajuru ubundi gitwara abantu nubwo ntabari barimo. Aho hari mu igeragezwa rya System* za NASA zirasa ibyogajuru. Nanone harimo hageragezwa ‘Orion capsule’ ubwoko bw’ibyogajuru bitwara abantu, ari nabyo bizajya byifashishwa mu gutwara abantu bagiye ku kwezi.

Igice cya kabiri, Artemis II, aricyo kigiye gukorwa, nacyo kiraba ari igerageza, ariko noneho ririmo abantu. Aba bahanga mu by’isanzure bane, bazaba barimo bazenguruka mu kirere cy'Ukwezi - ntabwo bazagukandagiraho. Ni mu igerageza ku bushobozi bwa ‘Orion capsule’ mu bijyanye n’itumanaho ryayo, system* z’iranganzira zayo, ubushobozi bwo kubungabunga ubuzima bwa muntu, hamwe n’irindi koranabuhanga.

Artemis II
Icyogajuru kizakoreshwa muri 'Artemis II'

Ubusanzwe, Iki gice cya 'Artemis II' cyari giteganyijwe kuzakorwa muri 2016, cyigatwara miliyari 5 z’amadorali ya Amerika. Nyuma y'uko gutinda kwatewe n'impamvu zitandukanye, iki gice kigiye gushyirwa mu bikorwa gitwaye miliyari 44 z’amadorali ya Amerika.

Uko Gahunda y’iminsi 10 iteye:

  • Umunsi wa 1 n’uwa 2: Kuzenguruka hafi y’isi, hanageragezwa imikorere y’ Icyogajuru(System, umwuka, amazi, ubwiherero,..)
  • Umunsi wa 3 n’uwa 4: Kuva mu kirere cy’isi berekeza ku kwezi
  • Umunsi wa 6: Kugera hafi y’ukwezi. ‘Orion capsule’ izaba iri mu birometero 7,402 – 9,656 uvuye ku kwezi
  • Umunsi wa 7-9: Urugendo bagaruka ku isi
  • Umunsi wa 10: Kwinjira mu kirere cy’isi. Biteganyijwe ko icyogaju kizagwa mu nyanja ya Pacific

Umushinga mugari wa ‘Artemis Program’

Intego NASA ifite, ni uko binyuze muri uyu mushinga, habaho ingendo zihoraho hagati y’isi n’ukwezi. Inateganya ko ku kwezi hazubakwa ibikorwaremezo byo kwifashisha mu bushakashatsi ku kwezi.

Artemis III

Mbere, byari biteganyijwe ko izaba mu mwaka utaha wa 2027, akaba ari nabwo noneho umuntu yakandagira ku kwezi. Ariko ubu, biteganyijwe ko izaba imeze nka Artemis II, nayo ikaba iy'igerageza.

Artemis IV na V

Biteganyijwe ko umushinga wa Artemis ya kane witezwe muri 2028 ariwo uzajyana abantu babiri ku butaka bw’Ukwezi, bakamarayo ibyumweru bibiri. Ni mu gihe biteganyijwe ko Artemis V ruzaba arirwo rugendo rwa mbere mu ngendo zihoraho zizajya zikorwa na Amerika ku kwezi.

Ingingo zerekeranye n'iyi nkuru

Iyi nkuru uyumvise ute?

Ibitekerezo (0)

Ubitekerezaho iki? Tubwire!!

Email yawe ntabwo izashyirwa ahagaragara. Umwanya utagomba gusimbuka ugaragazwa na *