Sony yongeye kuzamura ibiciro bya PS5 inshuro ya kabiri mu gihe kitageze no ku mwaka
Ku itariki ya 23 Werurwe 2026, ibinyujije ku rubuga rwayo, nibwo Sony yatangaje ko bitewe n’ibibazo bikomeje kugaragara mu rwego rw’ubukungu ku isi, yafashe umwanzuro wo kuzamura ibiciro by’ibikoresho byayo bya PS5, PS5 Digital Edition na PS5 Pro. Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, byifashishwa mu gukina imikino yo kuri mudasobwa (Games).
Ibiciro bishya biratangira gukurikizwa ku itariki ya 02 Mata 2026
Ibiciro bishya
- Amerika: PS5 – $649.99 | Digital – $599.99 | Pro – $899.99
- Ubwongereza: PS5 – £569.99 | Digital – £519.99 | Pro – £789.99
- Uburayi: PS5 – €649.99 | Digital – €599.99 | Pro – €899.99
- Ubuyapani: PS5 – ¥97,980 | Digital – ¥89,980 | Pro – ¥137,980
“Tuzi ko ihinduka ry’ibiciro rigira ingaruka k’umuryango wacu. Nyuma y’isuzuma ryakoranywe ubwitonzi, twasanze iyi intambwe ikenewe kugira ngo tubashe gukomeza kubagezaho ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho kandi byiza”
— Itangazo Sony yanyujije k’urubuga rwayo (Ugenekereje mu Kinyarwanda)
Impamvu zateye iri zamuka
1. Izamuka ry’ibiciro by'ibikoresho byifashishwa mu gukora izi PS5
Muri iyi minsi, ibiciro by’ibikoresho byibanze mu gukora izi PS5, cyane cyane RAM(agakoresho gakora nk’ububiko) byarazamutse. Iri zamuka ryatewe ahanini nuko ibyo bikoresho bikenerwa ku bwinshi n’ibigo bikora ama porogaramu akoresha ubwenge bw’ubukorano(AI), bigatuma biba bike ku isoko.
2. Imisoro
Imisoro (tariffs) ishyirwaho n’ibihugu bikomeye nka Amerika ku bicuruzwa bitumizwa hanze ituma ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga byiyongera ku rwego mpuzamahanga. Iyi akaba ari nayo mpamvu yari yatumye mu kwezi kwa Kanama 2025 PS5 ziyongeraho $50 muri Amerika.
3. Igabanuka rya gaze ya Helium
Iyi gaze itanzwi n’abenshi ni ingenzi cyane mu gukora Chips
, udukoresho tuba mu bikoresho by’ikoranabuhanga byose (Telephone, Mudasobwa, ATM Machine, Amakarita ya banki, Imashini zo kwa muganga, Moteri,....) dutuma bibasha kumenya icyo gukora, kugikora, gukusanya amakuru, kuyabika, n’ibindi.
Qatar isoko ya Helium
Qatar yatangaga hafi 30% ya Helium yose ikoreshwa ku isi. Ibihugu byinshi bikora ibikoresho by'ikoranabuhanga byatumizaga Helium muri Qatar.
Ibibazo by’umutekano muke
Ibibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati byageze no kuri Qatar
aho uruganda rwambere rutuganya Helium Ras Laffan
rwabaye ruhagaritse imirimo nyuma yo kuraswaho.
Igabanuka rya Helium ku isoko
Qatar
yatangaje ko igiye kugabanya 14% ya Helium yoherezaga mu mahanga, nyuma y'iraswa rya Ras Laffan
.
Ingaruka ku bakora Chips
Ibihugu nka Koreya y’Epfo yakuraga 65% ya Helium muri Qatar, biri guhura n’ikibazo gikomeye.
Ras Laffan
Icyo bisobanuye ku isoko
Ni byo, guhera ku itariki ya 2 Mata 2026, igiciro cya Sony PlayStation 5 kizazamuka ku isoko mpuzamahanga. Nubwo ibi byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho n’ihungabana ry’amasoko, abasesenguzi bagaragaza ko ibyo bibazo bikomeje, bishobora no kugira ingaruka kubiciro by’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga muri rusange mu gihe kiri imbere.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)