Samsung igiye guhagarika porogaramu yayo yo kohereza ubutumwa(Samsung Messages). Ni iki wakora ubu?
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwo kuri murandasi(Website), Sumsung yatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga, Samsung Messages porogaramu yayo isanzwe ikoreshwa mu kohereza ubutumwa bugufi izahagarikwa. Ibi bije nyuma yuko nta telephone nshya y'uru ruganda yari igisohoka irimo iyi porogaramu.
Kuva muri uwo mwaka wa 2021, Samsung yatangiye kujya isohora telephone zirimo Porogaramu ya Samsung Messages na Google Messages, naho kuva muri 2024 itangira gusohora telephone zirimo Google Messages gusa. Ubu, Samsung iri gushishikariza abarebwa n'iri tangazo kwimukira kuri Google Messages.
Muri iri tangazo kandi, Sumsang yakomoje ku byiza Google Messages ifite:
Uburyo bwa RCS
Rich Communication Services(RCS), ni uburyo butuma ubasha 1- Kubona ko umuntu muri kwandikirana atangiye kwandika, 2- Ko yasomye cyangwa atarasoma ubutumwa bwawe, 3- Kohereza amafoto na video, 4- Kohereza ubutumwa ukoresheje murandasi gusa, n'ubwo nta ama inite waba ufite, 5- Kwandikirana ubutumwa muri itsinda(Group)
Ikoresha Ubwengenge Buhangano(AI)
Google Messages yifitemo AI ivumbura ubutumwa bw'ubutekamutwe. Yifitemo kandi Gemini, AI ya Google.
Ibindi wamenya
Nkuko uyu munsi, abafite Galaxy 26 n'ibindi bikoresho bya Samsung biherutse gusohoka, badashobora gushyira Samsung Messages mu bikoresho byabo, ni nako bizaba bimeze ku bindi bikoresho byose bya Samsung nyuma y'ihagarikwa ry'iyo porogaramu muri Nyakanga.
Nubwo iri hinduka ritareba abakoresha Android ya 11 n'iziri munsi yayo, nabo bashobora guhitamo kuva kuri Samsung Messages bakajya kuri Google Messages.
Amasaha yasohotse mbere ya Galaxy Watch4, ntabwo yajyamo Google Messages. Bityo, nyuma y'ihagarikwa rya Samsung Messages, ayo masaha ntabwo azaba akibasha kwerekana ubutumwa bwose wanditse mu gihe cyashize(full message conversation history). Gusa azaba afite ubushobozi bwo kwakira no kohereza ubutumwa
samsung.com
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)