Inkuru irambuye

QWERTY yakozwe nk'igisubizo cy'ikibazo cyo gukwama kw'utwuma twitwa 'typewriter' twabaga mu mashini zandika za kera.

Featured blog image
Waruziko 10

Mwandikisho (Keyboard) ya QWERTY yakoze kugira ngo igabanye umuvuduko mu kwandika!

Author

Nibyo

Umwanditsi

Ahagana 1860 - 1870, inyuguti zari zitondetse kuri mwanditsi mwanditsi mu buryo bwa A - B - C - D - E -.... Ibyo byatumaga inyuguti zikunda gukoreshwa mu Cyongereza ziba ziri ku murongo umwe.

Ikibazo cyavukaga: Kuko buri nyuguti yabaga ifite akuma('typebars') gakora mu muti no k'urupapuro, iyo inyuguti zegeranye zakoreshaga icyarimwe, utwo twuma twakundaga gusobana.
Christoper Sholes n'ikipe bari kumwe, bahinduye uburyo inyuguti zari zitondetse, batandukanya inyuguti zikoreshwa cyane. Ubu buryo nibwo bwaje kwitwa 'QWERTY'.
Hariho imitondekere y'inyuguti kuri mwanditsi irenga 200, ariko QWERTY niyo ikoreshwa cyane ku isi.
Ikoreshwa cyane rya QWERTY, ryagizwemo uruhare n'amahugurwa mu kwandikisha imashini yatangwaga mu myaka ya 1874-1915, agatangirwa kuri ubu bwoko n'ubundi.

Ingingo zerekeranye n'iyi nkuru

Iyi nkuru uyumvise ute?

Ibitekerezo (0)

Ubitekerezaho iki? Tubwire!!

Email yawe ntabwo izashyirwa ahagaragara. Umwanya utagomba gusimbuka ugaragazwa na *