Akazi – Imirimo muri tech(ikoranabuhanga) iri kugabanuka cyane
Raporo y’isoko ry’umurimo yasohowe na U.S. Department of Labor muri Gashyantare 2026 igaragaza ko ubukungu bwa Amerika butakaje imirimo ibihumbi 92, mu gihe abasesenguzi bari biteze ko hiyongeraho nibura imirimo ibihumbi 55.
Abasesenguzi b’ubukungu bavuga ko urwego rw’ikoranabuhanga (tech) ari rwo rwahuye n’igabanuka rikomeye mu mirimo mu myaka ibiri ishize, ibintu bitari bimenyerewe kuri uru rwego rwari rusanzwe rugaragara nk’utanga amahirwe menshi y’akazi.
Ibihe bibi kurusha ibyakunze kubaho
Umusesenguzi w’ubukungu Joseph Politano yavuze ko mu bihe bisanzwe urwego rwa tech rwajyaga rwongeramo hagati ya 100,000 na 300,000 by’imirimo buri mwaka.
Ariko ubu imibare igaragaza ko uru rwego ruri gutakaza imirimo ku muvuduko utarigeze ubaho mu myaka hafi 20 ishize.
Icyo imibare igaragaza
- Imirimo ya tech iri kugabanuka vuba
- Igabanuka rikomeje imyaka igera kuri itatu
- Rirenze iryabaye mu 2020 ndetse rigereranywa n’iryo mu 2008
Politano avuga ko ibi byibutsa cyane ibihe byiswe dot-com bust mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, igihe ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byahombye maze imirimo myinshi igatakara.
Si tech gusa iri mu bibazo
Nubwo urwego rwa tech ari rwo ruri kuvugwa cyane, n’izindi nzego z’ubukungu zatangiye kugaragaza ibibazo.
- Urwego rw’inganda rwatangiye kugabanya imirimo
- Imirimo mu nzego za Leta nayo yagabanutse
- N’urwego rw’ubuvuzi rwatakaje imirimo muri Gashyantare
Umusesenguzi Cory Stahle wo mu kigo gisesengura isoko ry’umurimo yavuze ko hafi inzego nyinshi z’ubukungu zagaragaje intege nke muri iyo raporo nshya.
Abarangije amashuri bashobora kubigiraho ingaruka
Iri gabanuka rishobora kugora cyane abarangije amashuri ya kaminuza bashaka akazi bwa mbere, cyane cyane abize amasomo ajyanye na mudasobwa n’ikoranabuhanga.
Ese AI iri mu bituma imirimo igabanuka?
Bamwe mu bahanga bavuga ko ubwenge buhangano (AI) bushobora kuba buri mu bituma ibigo byinshi bya tech bigabanya abakozi.
Urugero ni ikigo cy’ikoranabuhanga Block, cyagabanyije hafi igice cy’abakozi bacyo. Umuyobozi wacyo Jack Dorsey yavuze ko ikoreshwa rya AI rituma akazi gakorwaho n’amatsinda mato y’abakozi.
“Ubu turimo kubona uburyo bushya bwo gukora aho ibikoresho by’ubwenge buhangano bifasha amakipe mato gukora byinshi.”
— Jack Dorsey
Ese ibintu bizongera kumera neza?
Abasesenguzi benshi bavuga ko hakiri kare kuvuga ko urwego rwa tech rugiye kongera gutanga imirimo myinshi.
Kugeza ubu, nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko iri gabanuka rizahagarara vuba, nubwo amateka agaragaza ko uru rwego akenshi rushobora kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe by’ihungabana.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)