Inkuru irambuye

Inteko y’umuco yamuritse igitabo/Inkoranyamagambo irimo amagambo mashya y’Ikinyarwanda akoreshwa mu ikoranabuhanga.

Featured blog image
Bimenye 50

Amagambo y’ikoranabuhanga 1,648 mashya mu Kinyarwanda - Inteko y’umuco yamuritse inkoranyamagambo.

Author

Nibyo

Umwanditsi

Ku itariki ya 27 Werurwe 2026, inteko y’umuco(RCHA) yamuritse inkoranyamagambo/inkoranyamuga yari imaze imyaka 3(kuva muri 2023) itegurwa. Ni inkoranyamagambo y’amapaji 274 irimo Amagambo 1,648 agiye kujya akoreshwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Iyi nkoranyamagambo yabaye isohotse m’uburyo bucapye, ariko ku bufatanye na Minisireti y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo(MINICT), izashyirwa mu buryo koranabuhanga, ku buryo buri wese uyishaka azaba abasha kuyibona kuri murandasi(Internet).

Igiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo n’umuntu ufite igitekerezo ashobora kugitanga kugira ngo kinozwe.

Rurangwa Eraste, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT

Ibice byibanzweho muri aya magambo mashya

  • Itangazabumenyi koranabuhanga(ICT)
  • Ikoranabuhanga rya mudasobwa(Computer)
  • Ikoranabuhanga rya murandasi(Internet)
  • Ubwenge buhangano(Artifitial Interigent)
  • Urusobe ntangazamakuru(Multimedia)
  • Ikoranabuhanga ngaragazabimenyetso
  • Ikoranabuhanga ndangamuntu
  • Ikoranabuhanga ry’imari(Fintech)

Amwe mu magambo mashya

  • Imbeba -'Mouse/Souris'
  • Mwandikisho -'Keyboard/Clavier'
  • Indangamudasobwa -'Computer/Ordinateur'
  • Inkoreshakure -'Remote control/Télécommande'
  • Ihuriro -'Hub'
  • Ikirango -'Tag'
Mwandikisho n'Imbeba
Mwandikisho hamwe n'Imbeba

Ubushakashatsi bwatugaragarije ko imwe mu mpamvu Abanyarwanda badakoresha neza Ikinyarwanda bavanga indimi, ari uko babura amagambo yabugenewe cyane cyane mu magambo ajyanye n’iterambere harimo n’ikoranabuhanga.

Amb. Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w'Inteko y'umuco

Imiterere y’ikintu

Urugero, mu miterere, Imbeba(Mouse/Souris) ijya gusa n'imbeba(inyamaswa)

Imirimo gikora

Urugero, Izina ry'Inkoreshakure (Remote control/Télécommande) ryumvikanamo imikorere isanzwe yayo .

Iyo ucura ijambo ureba imiterere y’ikintu kivugwa, ahantu gikunda gukoreshwa cyangwa ikintu bijya gusa; noneho iryo jambo ukarishaka mu rurimi rwawe ukarizana akaba ari ryo ushyira hariya.

Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) Yagize uruhare mu gucura aya magambo mashya

Iyi nkuru uyumvise ute?

Ibitekerezo (3)

Ni byiza kuba amagambo yabonetse. Igisigaye n'ukuyamenyereza abantu no kubashishikariza kuyakoresha

Nibyo

Mukomeze kutushakira amakuru y'ikoranabuhanga nkaya

Ubitekerezaho iki? Tubwire!!

Email yawe ntabwo izashyirwa ahagaragara. Umwanya utagomba gusimbuka ugaragazwa na *